MBITSE (MBITSE NTEGEREJE IYONGERA R'AGACIRO)
Yanditswe na GameKyuubi itariki ya 2013/12/18open in new window
Nanditse uwo mutwe w'igisomwa inshuro ebyiri kuko nari nzi ko atariwo ubwa mbere. Kandi n'ubu wanditse siwo. Ariko nta kibazo.
Umukunzi wanjye yansohokeye mu kabari kโabakobwa bakundana bahuje ibitsina, Bitcoin irimo iramanuka KUBERIKI NGUMA NZIBITSE? REKA NKUBWIRE IMPAMVU.
Nโuko ndi umucuruzi mubi, kandi NDABIZI KO NDI UMUCURUZI MUBI. Erega mwebwe abacuruzi beza mushobora kubona igihe igiciro kigiye hejuru n'igihe kimanuka pit pat piffy wing wong wang mukunguka miriyoni zโamadolari, nta kibazo, muntu.
Abanyantege nke bo bagira bati: "OYA BIRAMANUTSE, NGIYE KUGURISHA" heheheโฆ hanyuma bakagira bati: KARABAYE MANA YANJE ni mu gihe abacuruzi bajijutse BโINTYOZA BAZI ICYOBAKORA barabigura bagurira babandi babanyantege nke bari kugurisha ariko urabizi? Njyewe sindi nkabo. Igihe abo bacuruzi basubira kugura, njyewe mba namaze kuba mu masoko, ni ukuvuga ngo NI BANDE MUHENDA, iyo hageze ko mugura? SI NJYEWE!
Abo bandika bavuga ngo: "OOH WARI UKWIYE KUGURISHA" YEGO, NTACYO MUBA MUBESHYE. YEGO NARI NKWIYE KUGURISHA. NARI NKWIYE KUGURISHA MBERE YโUKO ISOKO RISUBIRA HASI no kugura MBERE YโUKO RISUBIRA HEJURU, ARIKO URABIZI? NTABWO ABANTU BOSE BAKORA NKUKO UKORA.
Ugurisha gusa mu gihe isoko ry'imigabane ryaguye nimba uri umucuruzi urema isoko rya burimunsi,ucuruza burimunsi cyangwa uri umwiga utazi icyogukora. Abo hagati yabo bose barafata.
Ugukira kwa umwe uguhomba kundi mu mukino umuntu arunguka undi agahomba ni nkibi rero, abacuruzi bashobo gufata amafaranga yawe mugihe ugurishije.